Iyi porogaramu ishobora gushakisha ijambo riri muri Bibiliya, ikabereka igitabo, igice ndetse numurongo riherereyemo.Birashoboka ko mutoranya imirongo muzakenera gusoma bundi bushya. Iyo mutoranije umurongo igihe cyose mushobora kuwubona mufunguye hasi yaho muhitiramo ubwoko bwa Bibiliya.Binyujijwe mu izindi porogaramu nkizimbuga nkoranyambaga, mushobora gusangiza imirongo ya Bibiliya na bagenzi banyu bakoresha izindi porogaramu. Kugirango mubigereho, kimwe no gutoranya umurongo, mugomba gukanda igihe kirekire ku murongo mwabona akadirishya kabyerekana mukarekura.